Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu mujyi wa Kigali polisi yafashe abantu barenga 200 babikoraga nkana birirwaga bahungabanya umutekano w’ abaturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 14 Kanama 2023 polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze umukwabo abagera muri magana abiri barenga babigenderamo.

Inkuru mu mashusho

Nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko hari bamwe mu batwara ibinyabiziga birengagiza gucana amatara kandi bwije polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga ishishikariza abatwara ibinyabiziga kujya bacana amatara mu gihe bwije kugira ngo habungabungwe umutekano wabo ndetse n’uwa abanyamaguru gusa bamwe mu batwara bakomeje kubyica ari nayo mpamvu polisi yakoze umukwabo abasaga 203 barimo abamotari 164 ndetse n’abashoferi 39.

Gusa bamwe mubafashwe bo batangaza ko harubwo bafatwa amatara amaze gushya mu gihe kandi abandi bo bavuze ko harubwo baba babyibagiwe ariko polisi yo ikabasaba ko bajya babanza gusuzuma ibinyabiziga byabo mbere y’uko bijya mukazi kabyo.

Mu magambo ye umuvugizi wa polisi Cp John Bosco Kabera yagize ati”abafashwe twabafashe bahungabanya umutekano wo mu muhanda badacanye turabigishije, twongeye kubahugura, ni ubundi bigaragara yuko bafite impamvu zitandukanye ariko ntampamvu nimwe, nta rwitwazo nta rumwe rwo gutuma umushoferi cyangwa umumotari adacana amatara ninjoro”

Akaba kandi yanaburiye abandi batwara ibinyabiziga ababwira ko umukwabo ugiye gukomeza kubaho cyane kugira ngo babashe kuba bakubahiriza amategeko agenga ibinyabiziga ni mu gihe kandi abafashwe bigishijwe ariko banacibwa amande asanzwe agenwa kuri iri tegeko.

Ngayo nguko rero twasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda kuba bagwa muri iki cyaha kuko ntanarimwe polisi y’u Rwanda izigera yihanganira utubahirije amategeko yashyizweho.

Related posts