Mu mezi atandatu ashyize Congo imaze gukoresha arenga Miliyari y’ Amadorali mu bikorwa bya gisirikare bagamije ku kurwanya AFC/ M23

Nk’ uko byatangajwe n’ urubuga finances_ enterprises.com rwo muri congo ngo amafaranga amaze gukoreshaa mu bikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mezi 6 arakabakaba Miliyari y’ Amadorali bagamije ku rwanya AFC/ M23.

Amakuru avuga ko Raporo yo gukurikirana ingengo y’imari y’ubuyobozi bushinzwe politiki y’itegurwa ry’ingengo y’imari bwa Minisiteri y’ingengo y’imari igereranya ko amafaranga yakoreshejwe mu kurinda igihugu mu gice cya mbere cya 2025 agera kuri Mafaranga ya Congo 2,747.733.495,227 (miliyoni 964 USD ubariye idolari rya Amerika kuri 2.850 FC ).

Bivugwa ko leta yohereje muri minisiteri y’ingabo amafaranga ya Congo agera kuri 1,737.285.942.152, bivugwa ko ari yo mafaranga menshi yakoreshejwe mu kurinda igihugu, aho 405.271.424,463 yagiye ku bikoresho bya gisirikare;  207.718.458,664 agenda ku micungire no kubungabunga; CDF 163.300.474.975 ku bicuruzwa nk’ibyo kurya, imiti n’ibindi bikoresho; naho 193,807.222.062 FC ku mishahara.Iyi nkuru yibutsa ko amafaranga y’ingengo y’imari ya buri mwaka agenerwa ingabo z’igihugu agera kuri  7.251.038.459.920 FC (miliyari 2.544 USD).

KGLNEWS.COM

BA UWA MBERE MU MAKURU YACU