Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mu marira menshi umubyeyi wa Danny Vumbi yashyinguwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, nibwo abahanzi barimo Mico The Best , Bruce Melodie na Element batabaye mugenzi wabo Danny Vumbi mu muhango wo gushyingura umubyeyi we witabye Imana.

Amakuru avuga ko Kangeyo Elina Umubyeyi wa Danny Vumbi yituye hasi tariki ya 28 Kamena 2022 ahagana ku isaa sita z’ amanywa ntiyakongera kubyuka.

Danny Vumbi mugahinda kenshi avuga k’ urupfu rw’ umubyeyi we rwaturutse ku burwayi bw’ umutima yari amaranye igihe kinini.

Umuhango wo kumushyingura wabereye mu Karereka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa mu gasantere ka Kinyebebe.

Mu bahanzi batabaye Dannh Vumbi harimo Bruce Melodie, Producer Element, Mico The Best na bamwe mu bayobozi ba KIKAC Music yahoze.

Related posts