Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Rwamagana Umusaza w’ imyaka 70 y’ amavuko yasanzwe yapfuye aho yarindaga urutoki, gusa harakekwa icyaba cyamuhitanye

Mu Karere ka Rwamagana , mu gitondo cyo ku wa 01 Kanama 2023,  nibwo inkuru y’ inshamugongo yamenyekanye aho umusaza w’ imyaka 70 y’ amavuko yasanzwe aho yarindaga mu rutoki yapfuye.

Amakuru avuga ko uyu musaza wasanzwe yapfuye harimo gukekwa ko yaba yishwe no kugwirwa n’ igikuta cy’ inzu.

Uyu musaza yari atuye mu Mudugudu wa Nyakagombe, Akagari ka Cyimbaze,  muri kariya Karere twavuze haruguru.

Ubuyobozi bwavuze ko nyakwigendera yari asanzwe arinda urutoki rw’umwe mu baturage, aho hari hubatsemo inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro akaba ari nayo uriya musaza yabagamo.

Mukantabana Brigitte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Munyiginya,  yavuze ko mu gitondo aribwo bahamagawe babwirwa ko yagwiriwe n’igikuta, ahita yitaba Imana.Yagize ati Batubwira ko yagwiriwe n’igikuta cy’imbere, cyitari gikomeye amatafari ataratondetsemo neza, twagezeyo koko dusanga cyamugwiriye ahita yitaba Imana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyiginya bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ni mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa mu bitaro bya Rwamagana ngo bamenye neza icyahitanye uriya musaza.

Related posts