Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Rulindo umugabo n’ umugore we bishwe batemaguwe , uwabikoze ahita yishyikiriza Polisi

 

 

Ni amahano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu  tariki ya 26 Nyakanga 2023, ahagana saa yine z’umugoroba aho umugabo n’ umugore we bishwe batemaguwe uwabikoze ahita yishyikiriza Polisi.

Byabereye mu Mudugudu wa Rukurazo,Akagari ka Kigarama,Umurenge wa Masoro.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugabo wakoze aya mahono yitwa Nizeyimana Patrick amakuru avuga ko yari mu kigero cy’ imyaka 25 y’ amavuko.

Uyu mugabo akekwaho kwica atemye Nyiranziramwabo Alice , uri mu Kigero cy’ imyaka 40 y’ amavuko na Hakizimana Isaie cy’ imyaka 23 bari barashakanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ,Mutaganda Theophile,yavuze ko kugeza ubu hakekwa ko uyu mugabo  yari afitiye inzika uyu muryango.Yagize ati “Amakuru yamenyekanye ko Nyiranziramwabo Alice na Hakuzimana Isaie bakaba babanaga mu buryo bw’amategeko bikekwa ko  bishwe n’uwitwa Nizeyimana Patrick.”Yongeraho ko “Intandaro ni uko habayeho uwo mugabo  yari amaze iminsi arimo akuza urwango muri we ariko ntabwo byamenyekanye, usibye kuba yari yasinze urebye ntabwo ari ubusinzi cyane,ni ibintu yari amaranye igihe akaba yarabikoze asa nkaho ari ibintu by’inzika yari amaranye.”

Visi Meya avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane  intandaro nyirizina y’urwo rupfu, asaba abantu kwimakaza amahoro bakareka urwango.Ati “ Aho kugira ngo abantu bashyire imbere ibintu by’umwiryane,byo kwangana, abantu bagomba kwimakana amahoro.Ikindi ni uko abantu bagomba gutangira amakuru ku gihe .Iyo bimyenyekana mbere ntabwo byari kugera aho abantu babura ubuzima.Ikindi ni uko bantu bakwiye kwirinda ubusinzi.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwa kwica uyu mugabo n’umugore yari yarigeze  kwangwa n’uyu mugore yisangira Hakuzimana Isaie bari basezeranye.

Andi makuru avuga ko ukekwa yari yarabyaranye abana n’uyu mugore bityo akaba yari yabitewe n’ifuhe yari amaranye iminsi ryo kuba yari yaramutaye.Uyu mugabo akimara kubica  yahise ajya kwirega kuri Sitasiyo ya Kajevuba,ubu afungiye sitasiyo ya Murambi.Ni mu gihe ba nyakwigendera bo  bamaze gushyingurwa .

Related posts