Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Rubavu hafashwe abantu bakoraga uburiganya mu buryo bunyuranyije n’amategeko , barabaho gute bafatiwe ingamba

 

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe itsinda ry’abantu umunani bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Aba bantu bafatiwe mu cyuho mu mpera z’iki cyumweru bacukura amabuye yo mu bwoko bwa Colta mu mirima y’abaturage yo mu Mudugudu wa Kigufi, Akagari ka Kiraga mu Murenge wa Nyamyumba.

Inkuru mu mashusho

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Ati “Ahagana Saa Munani z’amanywa, twahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bigabije imirima yabo bagatangira gucukura bashakamo amabuye y’agaciro. Tukimara kwakira ayo makuru, hateguwe igikorwa cyo kubafata, haza gufatirwa mu cyuho abagera ku munani n’ibikoresho bifashishaga birimo amasuka, ibitiyo n’inyundo, mu mwobo ureshya na metero umunani z’ubujyakuzimu bashakamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta.”

Bakimara gufatwa bavuze ko bari bamaze iminsi ibiri batangiye gucukura muri uyu murima.SP Karekezi yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatwa, yibutsa abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ababifitiye uruhushya.

Yaburiye abandi bakomeje kubyishoramo ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB kuri sitasiyo ya Nyamyumba kugira ngo bakurikiranywe mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanyaga muri ibi bikorwa bitemewe.

Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko “umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.”Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihanoUrukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

 

Related posts