Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Musanze bashatse ko umubano w’ umusore w’ imyaka 29 n’ umugore ufite 50 , udakomeza birangira  n’ ubundi babisoje

Mu Karere ka Musanza inkuru irimo kuvugwa cyane, n’ iy’ umusore witwa Semahoro Patrick w’imyaka 29 ubwo yakoranaga amasezerano ya burundu yo kubana n’uwo yihebeye Nyantore Aimée w’imyaka 50 utuye mu gihugu cy’ubwongereza.

Ni umuhango wabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki, Ntambara Allan,  abaherekeje abageni ndetse na bamwe mu baturage b’umurenge wa Gashaki bari baje gusaba serivisi zitandukanye ku murenge.

Umubyeyi wa Semahoro Patrick witwa Mukubano Charles Kubwayo yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma y’uko atambamiye iryo sezerano ariko bikarangira badahaye agaciro ubwo butambame bwe.Ati Sinishimiye icyemezo cyafashwe cyo gusezeranya umwana wanjye w’imyaka 29 n’umupfakazi w’imyaka 50 kandi natambamiye uwo muhango nk’umubyeyi w’umwana wanjye ariko ubuyobozi ntibubihe agaciro. Ibi byanyeretse umuco mubi wa ruswa ukunze kuvugwa mu nzego z’ibanze.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko impamvu atishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge ahubwo akabihuza na ruswa.Yagize atiHariho itegeko rigenga abantu n’umuryango n’uburyo imihango y’ishyingirwa ikorwa ariko harimo byinshi birengagije ahubwo bagakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

Icya mbere basezeranije abantu batavuze ibisekuru byabo ngo harebwe niba batahurira ku gisanira cya karindwi, ntibubahirije ihame ryo gusezeranya abageni hashingiwe kuri umwe muri bo utuye cyangwa ukomoka mu murenge wa Gashaki ndetse  ntibanubahirije ibyo umuco nyarwanda uteganya mbere yo gusezeranya abakundana, birimo n’ubwumvikane bw’imiryango yombi ( Ushyingira n’ushyingirwa).

Sinari ngamije kwica ubukwe bwabo ahubwo nk’umubyeyi nari ngamije ko bumva gutambama kwanjye noneho isezerano rigakorwa nyuma yo kubahiriza icyo amategeko ateganya; ari nayo mpamvu nsaba ko iryo sezerano ritahabwa agaciro cyangwa se abakandagiye itegeko bakabibazwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki Ntambara Alan, yavuze ko nta burenganzira afite bwo gutanga amakuru, kuri izi mvururu zabereye imbere yabo.Ati ” Nta burenganzira bwo gutanga amakuru mfite ahubwo mwabaza umuyobozi w’akarere kuko ubwo twari mu itorero Isonga, batubujije kuzongera gutanga amakuru.”

N’ubwo hari benshi batashimishijwe n’ishyingiranwa rya Aimée Nyantore na Semahoro Patrick [Ku ruhande rw’umuhungu], abo ku ruhande rw’umukobwa bo babyiniraga ku rukoma nyuma yo gusezerana kubana akaramata mu  ivangamutungo rusange.

Isoko:ISONGANEWS

Related posts