Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Musanze abagabo bane bihereranye umusore baramukubita kugeza bamunogonoye

 

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru iteye agahinda naho abagabo babiri bo mu Murenge wa Muko bafunzwe abandi babiri bari kumwe nabo baracika ariko kuri ubu barimo gushakishwa, aba bose barakekwaho gukubita uwitwa umusore witwa Maniraho kugeza ashizemo umwuka , nyuma yo kumukekaho kubiba telefone.

Uwo mugabo witwa Maniriho w’imyaka 42, babonye umurambo we mu gitondo cyo ku itariki 02 Ukwakira 2023, aho bivugwa ko yakubiswe nyuma y’uko bamuketseho kwiba telefone n’amafaranga 5,000 mu kabari.

CIP Jean Bosco Mwiseneza,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru y’urupfu rwa Maniriho ari ukuri, aho baketse ko yibye telefone mu kabare, bigakekwa ko bane barimo na nyiri akabari bamukubise bikamuviramo urupfu.Ati “Nibyo, uwo mugabo yari ari ku irondo, hari ahantu mu kabare babuze telefone bakeka ko ari we wayibye, bivugwa ko ba nyiri ukwibwa bamukubise kugeza ubwo bimuviramo gupfa, umurambo we wabonetse mu rugo rwa nyiri akabari”.Arongera ati “Kugeza ubu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo barimo na nyiri akabare, bari kuri Sitasiyo ya Polisi abandi babiri baracyashakishwa. Ntabwo twahamya ko yishwe n’inkoni yakubiswe na ba nyiri ukwibwa haracyakorwa iperereza, bibaye aribyo byaba ari icyaha kuko nta wemerewe kwihanira”.CIP Mwiseneza, yagize ubutumwa atanga, ati “Ubutumwa twaha abaturage n’uko bareka kwihanira, niba baramukekaga ko yabibye, aba agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera burahari, inzeho z’umutekano zirahari, inzego z’ibanze zirahari hagakurikizwa amategeko, ariko ntabwo umuntu akwiye gufata umuntu ngo n’uko yamwibye ngo akubite”.

Mu gihe umurambo wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe, babiri mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bari kuri Sitasiyo ya Polisi, mu gihe abandi babiri bakekwa bagishakishwa.

 

 

Related posts