Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Muhanga itsinda ry’ abantu biyise abahebyi ryasagariye abashinzwe umutekano bari mukazi rubura gica gusa harimo abahakomerekeye

 

Mudugudu wa Kabirizi, akagari ka Gasharu mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga haravugwa amakuru y’urugomo rw’itsinda ry’abantu 25 bita abahebyi ryaje ryitwaje ibisongo, amapiki, inyundo ndetse n’ibitiyo rigatera abasekirite barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bigatuma abagera  kuri 4 bakomereka bikabije.

Inkuru mu mashusho

 

Gusa bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi twaganiriye nabo badutangarije  ko hari umwe muri bo wajyanywe kwa Muganga arembye cyane, gusa ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko bose barwaye ariko bashobora gukira bagataha.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Bwana Nsengimana Oswald yemeje ibyayo makuru ndetse anavuga ko bakimara kumenya ko abo bantu bateye abasekirite,  batabaje inzego z’Umutekano ndetse n’inzego z’ubugenzacyaha zifata 10 abandi 15 baracika bakaba  bagishakishwa.

Uyu muyobozi mu magambo ye yagize ati: “Inzego z’Umutekano zabashije guta muri yombi abagera ku 10, abandi bahise bacika.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko abo bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke akaba ariho bari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko abasanzwe bacukura muri icyo kirombe babifitiye ibyangombwa byemewe bahawe n’ubuyobozi bubishinzwe.

Gusa ibi bikimara kuba abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kiyumba.

 

Related posts