Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka muhanga ikirombe cyongeye gutwara ubuzima bw’ abantu abandi nabo barakomereka bikomeye

 

 

Mu Karere ka Muhanga , haravugwa inkuru ibabaje aho umuntu yishwe n’ ikirombe abandi barakomeka.

Inkuru mu mashusho

Ni umugabo witwa Uzabakiriho Samuel w’Imyaka 28 y’amavuko wo mu Kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, wo muri kariya twavuze haruguru

Iyi mpanuka yahitanye uyu mugabo Uzabakiriho Samuel yabereye mu Mudugudu wa Ngororano ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwabwiye Igihe dukesha ino nkuru ko bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano iyi mpanuka ikimara kuba bahise batabara.Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mugabo Gilbert yagize ati “ Ni umuntu umwe wapfuye abandi dufatanyije n’inzego twaratabaye babakuramo batari bapfa.”Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa mu gihe bagenzi be nabo bari mu bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho.

Related posts