Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Kireho Umuforomo yabonye ubwiza bw’ umugore wari ugiye kubyara birangira amufashe ku ngufu ari icyahise gikurikiraho

 

 

Umuforomo w’ imyaka 46 y’ amavuko wo Mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato , umubyeyi w’ imyaka 23 y’ amavuko ubwo yari agiye ku byara.

Ni icyaha bikekwa ko cyakozwe ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023 aho iki Kigo Nderabuzima cya Mahama giherereye mu Mudugudu wa Kigufi, Akagari ka Kamombo, Umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, ukekwaho icyaha afungwa kuri uyu wa Gatandatu.RIB yatangaje ko ubwo icyo cyaha cyabaga “uwahohotewe yahise atabaza, uwo muforomo ahita afatwa.”

Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe hagiye gutunganywa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko yihanangiriza abantu bafite imyitwarire nk’iyo ibaganisha ku byaha bikomeye, ibasaba kubireka.Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo. RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ugikoze wese atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Giteganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Src: Igihe.com

 

Related posts