Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Kirehe umusore yatemaguwe n’ abantu babiri birangira bamwishe azira amafaranga ibihumbi 20Frw

 

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru ibabaje aho umusore w’ imyaka 21 y’ amavuko yishwe atemaguwe n’ abantu babiri bigakekwako yari ababereyemo umwenda w’ amafaranga ibihumbi 20 Frw.

Amakuru avuga ko inzego z’ umutekano zahise zita muri yombi umwe muri abo bakekwaho gukora icyo cyaha.

 

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Bwiyorere mu Murenge wa Mpanga.

Amakuru kandi avuga ko uyu musore hari umuntu yari abereyemo ibihumbi 70 Frw mu minsi ishize ngo yamwishyuyeho ibihumbi 50 Frw amusigaramo ibihumbi 20 Frw. Mbere yuko yicwa ngo yari yabanje kugirana amakimbirane n’uwo muntu ariko baza kwiyunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Iyamuremye Antoine, yavuze ko koko umurambo w’uyu muturage wasanzwe mu rwuri aho wabonywe n’abaturage bari bagiye guhinga.Ati “Nibyo koko umurambo w’uwo muturage wabonywe mu rwuri, abaturage bari bagiye guhinga nibo bawubonye basanze watemaguwe ahantu hose, harakekwa abantu babiri aho umwe muri bo yari amufitiye amafaranga ibihumbi 20 Frw, umwe rero yahise afatwa aho twanasanze ku myenda yari yambaye twanasanzeho amaraso, undi we aracyashakishwa.”

Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko abo bantu bikekwa ko bamwishe bari bari kumwe mu ijoro ryabanje aho ngo babanje no gushyamirana bamwishyuza ayo mafaranga ibihumbi 20 Frw yari abafitiye gusa ngo biza kurangira abantu babunze, bukeye basanga uwo musore yapfuye.

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ko uwo musore yapfuye zagiye mu rugo rw’umwe mu bakekwa basanga imyenda yari yambaye nijoro yayihishe ndetse ngo banayisangaho amaraso ahita atabwa muri yombi mu gihe undi akiri gushakishwa.Gitifu Iyamuremye yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bantu ngo bafitanye amakimbirane ku buryo ashobora no guteza ibyago byo kwicana.Yavuze ko ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kirehe gukorerwa isuzuma mu gihe uwatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe.

Related posts