Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Kicukiro:Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari acumbitsemo

Kuri uyu wa mbere tariki 05 nzeri 2023 nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Inkuru mu mashusho

Uyu ukurikiranyweho ibi byaha yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zikorera muri aka gace.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije ku Rukuta rwayo rwa X, rwahoze ruzwi nka Twitter rwatangaje ko ukekwa afunze mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwayo bugira buti “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Uru rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kandi bwashimiye abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza binyuze mu gutangira amakuru ku gihe ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera n’abafite umugambi wo kubikora ube waburizwamo.

Iki cyaha ukekwa akurikiranyweho ni ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

Related posts