Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Kayonza, ibyabo biratangaje gusa! Abakirisitu 31 bafunzwe bazira kugenda bakwirakwiza ko isi igihe kurangira, gahunda nyinshi za Leta ntibazivugwaho rumwe

 

 

Mu Karere ka Kayonza , mu Murenge wa Ndego, wo mu Kagari ka Byimana , mu Mudugudu wa Nyamata, haravugwa inkuru itangaje aho abaturage 31 bahoze basengera mu Itorero ry’ Abadivantisite b’ Umunsi wa Karindwi bakaza kuryiyomoraho bagashinga iryabo bwite , batawe muri yombi nyuma y’ uko bagenda bakwirakwiza ko isi igihe kurangira batangira bakiyeza hakiri kare.

Amakuru avuga ko aba baturage batawe muri yombi tariki ya 30 Nyakanga 2023.

Mu batawe muri yombi hari bamwe baturuka mu Mirenge ya Ndego , Kabare , Rwinkwavu na Mwiri yo muri Kayonza hakiyongeraho abo mu Murenge wa Mpanga wo mu Karere ka Kirehe.

 

Bose ntibemera gahunda yo kwikingiza Covid-19, gutanga mituweli, kujyanama abana mu ishuri n’izindi gahunda nyinshi za Leta ngo kuko babifata nk’umusoro wihishe Leta ica abaturage.Bose bafatiwe mu isantere bafite indangururamajwi bagenda bavuga ko Isi igiye kurangira ngo bakaba bagendaga basanga Yesu nubwo batasobanuraga neza aho bazahurira.

Bizimana Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, yavuze ko aba baturage batawe muri yombi ndetse bagahita banashyikirizwa RIB na Polisi kugira ngo baganirizwe.Mu mugambo ye yagize ati “ Ni ba bandi bitandukanyije n’Abadivantisite, bagendaga bavuga ngo isi igiye kurangira. Bazengurukaga imidugudu yose, ikindi bavugaga ko bagiye gusanganira Yesu. Ibindi bintu biranga aba bantu ni ba bandi banze kwikingiza Covid-19, banga gutanga mituweli ndetse n’abana babo bato ntibabajyana mu ishuri bahora mu masengesho gusa gusa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga bafashe icyemezo cyo kubashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo babanze baganirizwe berekwe amakosa bari gukora ndetse nibiba ngombwa banigishwe neza bave mu buyobe.Yasabye abaturage kandi kuba maso ku nyigisho bahabwa ku ijambo ry’Imana bakirinda ababayobya.Ati “ Turasaba abaturage gushishoza mu nyigisho bahabwa, nibirinde ababashuka ko isi igiye kurangira kuko twese twaravutse turayisanga ntabwo tuzi igihe izarangirira, twumve neza inyigisho abiyita abakozi b’Imana baduha dushyiremo inyurabwenge dutoranyemo izatwubaka.”

Kuri ubu aba baturage bose bari kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe bakiganirizwa n’ubuyobozi hagamijwe kubahindura imyumvire y’uko gahunda za Leta ari imisoro yihishe.

Related posts