Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Karongi umwuka w’imbabura watwaye ubuzima bw’ abasore babiri b’abanaga mu nzu

 

Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru ibabaje aho abasore babiri babanaga mu nzu basanzwe bapfuye bikekwa ko bishwe n’ umwuka w’ imbabura yari aho baraye, byabereye mu mudugudu wa Kamuvunyi ,Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera.

Ni nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Kane , tariki ya 28 Nzeri 2023, aribwo abavandimwe b’aba basore babonye batinze ku byuka bishe urugi basanga bashizemo umwuka. Nkusi Médard,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, yavuze ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Yagize ati “Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.’’Abo basore barimo Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20. Biteganyijwe ko imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.

 

Related posts