Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Gicumbi yagiye kota imodoka yaririmo kugenda nayo iramwota bimuviramo urupfu

 

Ahagana saa Tatu za nimugoroba wo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 , nibwo mu mudugudu wa Murehe , Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove , habaye impanuka y’ umugabo wari wuriye imodoka irimo kugenda.

Ni umugabo witwa Turatsinze Jean Claude w’ imyaka 33 y’ amavuko yuriye imodoka yavaga ahitwa ku Ibanda , yerekeza muri Santere ya Miyove ,ubwo yashakaga kuyivaho yahise akubita umutwe mu muhanda ahita ahaburira ubuzima.

Iby’ iyi mpanuka yabaye ndetse yahitanye uwo musore byemejwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Miyove ,Rwitare Rambert, aho yagize ati“Yego byabayeho, urebye imodoka yayuriye igenda. Shoferi ashobora kuba atamenye ko hari umuturage uri inyuma, yari imodoka usanzwe ipakira ibintu, yamanutse muri kaburimbo akubita umutwe hasi ahita apfa.’’

Uyu muyobozi yatanze inama ku bantu burira imodoka zigenda, cyane cyane urubyiruko, arusaba kubireka kuko bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.Ati “Turasaba abaturage kuturira imodoka zigenda cyane cyane urubyiruko, kuko bibaviramo impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Ubu butumwa bunakunze kugarukwaho na Polisi y’u Rwanda aho ishishikariza abantu batwara amagare cyangwa abagenda n’amaguru kudafata imodoka igenda ngo ibageze iyo bajya, badasabye umuyobozi wayo guhagarara ngo abatware, kuko bikunze kubaviramo gukomereka n’urupfu.

 

Related posts