Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Gicumbi, uko umugore n’ umugabo bacuze umugambi wo kubeshyera Pasiteri ko yasambanyije umwe muri bo bagamije kumurya amaturo

 

 

Mu Karere ka Gicumbi ubu inkuru irimo kuvugwa cyane hirya no hino naho umugabo n’ umugore bacuze umugambi wo kubeshyera Pasiteri ko harimo uwo yasambanyije.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugore n’ umugabo batawe muri yombi n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho ibyaha birimo kurega undi umubeshyera aho babeshyeye Pasiteri ko yasambanyije ku gahato umwe mu bakirisitu be bagamije kumurya amafaranga.

Abo barimo Mutuyumana alias, Mutimukeye Vestine w’imyaka 24 na Hasingizwemungu Jean Bosco w’imyaka 36 batawe muri yombi kuwa 13 Nyakanga 2023, bakurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kurega undi umubeshyera.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko uwitwa Hasingizwemungu Jean Bosco ari we wazanye igitekerezo cyo kubeshyera Pasiteri Sempundu Jean Claude w’imyaka 43 ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato Mutuyimana Vestine nawe ubu uvunze.Yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu Mutuyimana uzwi ku izina rya Mutimukeye Vestine, avuga ko uwo mugambi wo gusebya Pasiteri, yawugejejweho na Hasingizwemungu Jean Bosco ngo bagamije kumurya amafaranga. Ngo bari bumvikanye ko bazamuca miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yakwanga bakabishyira mu itangazamakuru, kandi ngo bari bafite umunyamakuru baziranye, uzabibafashamo.”Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye Kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Dr Murangira kandi yavuze ko n’undi wese byaza kugaragara ko hari uruhare afite muri iyi dosiye bitazabuza kuyimukurikiranaho.

RIB yasabye abantu kwirinda ibikorwa nk’ibyo byo gukangisha gusebanya cyangwa Kurega undi amubeshyera mu nzego z’ubutabera kuko ari ibikorwa bigize ibyaha.Dr Murangira ahamya ko iki cyaha cyo gukangisha gusebanya kigenda kigaragara mu bantu b’ingeri zitandukanye, umubare munini ukaba mu bavuga rikumvikana mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru bamwe.

Yavuze ko byiyongera uko abantu barushaho koroherwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko ngo umuntu wese uzabyishoramo azakurikirranwa n’amategeko hatitawe mu mwuga akora.

RIB yanaburiye abantu bafata amafoto bari kumwe n’inshuti zabo bambaye uko bashatse bakazayabakangisha ko nibadatanga ibyo basabye bazayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, kimwe n’abandi bagwa mu mutego wo gukwirakwiza ibihuha bifitanye isano no gukangisha gusebanya bihishe inyuma y’ubuvugizi ko batazihanganirwa.Murangira ati “Turabagira inama yo kubanza kwibaza, niba uwo muntu bashaka gukorera ubuvugizi niba aribwo koko, Ese yaba yarenganye koko? Ese ikibazo cye cyaba kiri kwitabwaho koko cyangwa yarangaranywe, aho rero niho aba agomba guhera avuga ati ibi n’ubuvugizi cyangwa sibwo.”“Hari ikindi nshaka kwisabira bamwe mu banyamakuru, hari bamwe mu banyamakuru babangamira iperereza ririgukorwa, aho babuza uwahamagawe n’Ubugenzacyaha ngo ntibitabe. Hari n’abandi bahamagarwa ugasanga umuntu arampamagaye ngo ni umunyamakuru ukorera aha, ngo ese ko kanaka mwamuhamagaye muramushakira iki? Undi nawe yatumizwa mu Bugenzacyaha yaza kwitaba- Ugasanga hari Umunyamakuru umuri inyuma ngo arashaka ko bamubaza ahari.”Yavuze ko “Turifuza imikoranire myiza n’itangazamakuru nk’uko bisanzwe ntakubangamirana. Bagumye babe abafatanyabikorwa beza kuko RIB izirikana uruhare rw’itangazamakuru mu guhindura imyifatire y’abantu.”

Icyaha cyo gukangisha gusebanya nibagihamywa n’urukiko bazahanishwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 Frw kugeza ku bihumbi 300 Frw.Ni mu gihe nibahamwa n’icyo kurega undi umubeshyera bazahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri kugeza kuri atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 Frw kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Related posts