Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Gakenke umukecuru w’ imyaka 101 abajura ntibamugiriye impuhwe bagiye ku mwiba basiga bamwibye ubuzima

 

Inkuru yose yirebe hano mu mashusho

Mu Karere ka Gakenke , haravugwa inkuru ibabaje aho umukecuru w’ imyaka 101, yitabye Imana ubwo abajura bari bamaze kumwiba utwo yari afite mu inzu.

 

 

Uyu mukecuru wari utuye mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke , yitwa Nyirabatunzi yashizemo umwuka nyuma yo guterwa n’ abajuru mu ma saa tanu z’ ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 bakamucucura utwo yari afite mu nzu twose.

Umwe mu bakekwaho ubwo bujura yahise atabwa muri yombi, agezwa kuri Polisi Sitasiyo ya Gakenke nyuma yo gufatanwa matola n’imbabura ya cana rumwe by’uwo mukecuru.

Mukeshimana Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, , yavuze ko uwo mukecuru yaba yagize ihungabana nyuma y’uko yari yatewe n’abo bajura, bimuviramo gushiramo umwuka, dore ko ngo nyuma yo kwibwa abaturage bamutabaye basanze ari muzima.Ati “Mu makuru nahawe na Gitifu w’Akagari, uwo mukecuru wari ufite imyaka irenga ijana, abajura baje kumwiba mu ma saa tanu z’ijoro, agira ihungabana nk’umuntu wari ushaje cyane, mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo ashiramo umwuka. Mu gitondo nyuma yo kwibwa yavuganaga n’abaturage bari bamutabaye, ariko kubera iryo hungabana, mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice yitaba Imana”.

Nyuma yo kwiba uwo mukecuru, irondo ry’Umurenge wa Gakenke ryashyize ingufu mu gushakisha abo bajura, umwe muri bo arafatwa.Gitifu Mukeshimana yasabye abaturage gukomeza kuba maso batanga amakuru ku gihe no kwirindira umutekano, ashimira irondo ryafashe uwo musore ukekwaho kwiba uwo mukecuru.

Related posts