Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Burera bagiye mu mubatizo bavuyeyo bajya ku bakira ariko ibyari ibirori byahindutse amarira

Mu Karere ka Burera , haravugwa inkuru iteye agahinda aho abantu 44 bari bavuye mu mubatizo ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bo mu Karere ka Burera, barembejwe no kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse no guhinda umuriro.Abagizweho ingaruka n’ubwo bushera babunywereye kwa Habyarimana ku wa 30 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika.

Bahuriye kwa Habyarimana aho bari bahisemo kwiyakirira nyuma y’umubatizo hari ibyo kurya n’ubushera bwateguwe n’Abakirisitu b’Urusengero.Abanyweye kuri ubwo bushera bose bajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kumererwa nabi kubera ubwo bushera.

Concorde Hatumimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika,  yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hari hafashwe abantu 44 muri bo 8 barembye bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Yavuze ko abarwayi batangiye koroherwa nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ariko hakaba hari abakirwaye mu bajyanwe mu Ruhengeri.Ati ” Ariko nabo barindwi barorohewe bagomba kurara basezerewe, Umugore nyiri urugo banyoyemo ubwo bushera niwe utarororoherwa, abandi bari kuri Centre de Sante bahise basezererwa.”

Gitifu Hatumimana yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku haba mu byo barya ndetse n’amafunguro atandukanye.Ati “Nk’ubwo bushera babwengesheje amazi y’umureko yo mu kigega kandi haba harimo umwanda mwinshi, bagire isuku aho batuye no mu bwiherero hose, turangwe n’isuku.”

Related posts