Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Bugesera umwe yabyaye abazwe , undi na we afatwa n’ ibise, abanyeshuri bakoreye ibizamini bisoza amashuri abanza mu bitaro aho barimo kubarizwa

 

Abanyeshuri babiri , bo mu Karere ka Bugesera , bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y’ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo, nk’ uko Ubuyobozi bw’ Aka Karere bibivuga.

Inkuru mu mashusho

Aba bana bombi bafite imyaka 15 y’ubukure, umwe ni uwo mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, akaba yaragombaga gukorera ibizamini kuri site ya Rango, ariko ngo yabikoreye mu bitaro bya Nyamata aho arwariye nyuma yo kubyara abazwe ku itariki 10 Kamena 2023.Uwa kabiri atuye mu Murenge wa Nyamata mu kagari ka Murama, akaba yarakoreye ibizamini bibiri ku ishuri, ahita afatwa n’ibise bituma ibizamini byari bisigaye ajya kubikorera mu bitaro hamwe na mugenzi we umazemo igihe arwaye.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques agira ati: “Uwo wa kabiri yakoreye ibizamini bibiri kuri site ya Murama ataha iwabo, ibizamini bibiri byakurikiyeho yabikoreye kwa muganga ari ku bise, icya gatanu cy’Icyongereza (ari cyo cya nyuma) yagikoze amaze kubyara”.Gashumba avuga ko uwari usanzwe mu bitaro we yahakoreye ibizamini byose nyuma yo kubyara abazwe mu kwezi gushize kwa Kamena. Yari yabanje gutaha ariko agaruka mu bitaro aho ari kumwe n’uruhinja kubera uburwayi n’ingaruka zo kubagwa.

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kivuga ko kitarakora raporo igaragaza uburyo ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe muri uyu mwaka, ariko ko abakorera ibyo bizamini mu bitaro kubera kubyara ngo baba ari bake cyane.Camille Kanamugire ushinzwe Ibizamini muri NESA agira ati: “Icyo nabonye ntabwo byabaye byinshi (ibijyanye no gukorera ibizamini kwa muganga kubera uburwayi), ntabwo byabaye byinshi kubera ko ibizamini bidatinda, buriya amashuri yisumbuye ni yo atinda kuko amara ibyumweru bibiri”.

Kanamugire avuga ko gukorera ibizamini bya Leta kwa muganga kubera gutwita kw’abana b’abakobwa ngo biba gake cyane ku rugero rutagera kuri 1%, bitewe n’uko abenshi baba bakiri bato.Icyakora muri rusange inda ziterwa abangavu batarageza ku myaka 18 y’ubukure zo zikomeje kwiyongera buri mwaka, nk’uko bigaragazwa na raporo za Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).Iyi Minisiteri ivuga ko mu mwaka wa 2021 inda ziterwa abangavu ziyongereye ku rugero rwa 23%, aho zageze kuri 23,000 zivuye ku 19,701 mu mwaka wawubanjirije wa 2020.

Related posts