Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu buryo bweruye umukunnyi Rayon Sports igenderaho yandikiye ibaruwa irambuye amenyesha ubuyobozi ko atazakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro

Ikipe ya Rayon Sports itamerewe neza muri iyi minsi irimo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, umukunnyi yagendagaho yandikiye ibaruwa ubuyobozi abumenyesha ko atazakina umukino wa nyuma mu gihe ibyo bamurimo byose atabibonye.

Ku munsi wejo hashize kuwa kabiri, nibwo twabatangarije ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiwe n’abakinnyi ko batazapfa gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro mu gihe batabonye umushahara w’amezi 2 aheruka batabonye ndetse n’uduhimbazamusyi dutandukanye twimwe mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

Twaje gutohoza neza tumenya ko uwitwa Leandre Willy Essomba Onana ari we mukinnyi gusa wandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abumenyesha ko gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro atazawukina mu gihe ibyo bamurimo byose atabibonye bijyane ni uko ngo ari kugera ku musozo w’amasezerano ye ndetse anavuga Kari ukugirango ibindi bazabiganire ntakibazo bafitanye.

Nyuma y’imyitozo yabaye ku munsi wejo kuwa kabiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoreshaje inama iyobowe na Uwayezu Jean Fidel, abwira abakinnyi ko bagomba gukomeza kwitegura neza uyu mukino kubera ko ngo ntakibazo cy’amamafaranga gihari. Yaje no kubamenyesha ko mbere y’uyu mukino bagomba kuba babonye ibyabo byose kugirango bazawukine bari mu mwuka mwiza.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganyijwe kuba tariki 3 kamena 2023, ni kuri uyu wa gatandatu. Uyu mukino uzabera mu karere ka Huye. Amatike arimo kugenda ashira kuko kugeza ubu amatike yo muri VIP yose yamaze gushira ndetse FERWAFA yatangaje ko hasigaye 30% ataragurwa mu bindi byicaro bisigaye.

 

Related posts