Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Mu buryo butunguranye, Umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2022 yitabye Imana, inkuru irambuye…

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, nibwo inkuru yakababaro y’ umukobwa wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 witwa Anitha Penkon Nzayisenga wiyamamarije guhagararira Intara y’ Uburesirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukobwa yaguye mu cyumba cye, aya makuru avuga ko icyamwishe kitaramenyekana uretse ko mu ijoro ryo ku wa Mbere yatashye aribwa umutwe ariko udakabije cyane.

Bamwe mu nshuti ze baganiriye na Thechoicelive batangaje ko urupfu rw’ uyu mukobwa rwatunguranye ariko umwe avuga ko nubwo icyamwishe kitazwi akeka ko yaba yishwe n’ umutima kuko yawurwaraga kuva bigana mu Kiciro kibanza cy’ amashuri yisumbuye kugera no muri Kaminuza.

Ati“ Njye na Anitha twariganye ndetse na nyuma dukomeza kuba inshuti kuko twaniganye muri Kaminuza mbere y’ uko ahagarika amasomo. Yajyaga arwara umutima ndetse twaganira akambwira ko adateze kuwumira”.

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera utegenyijwe kuba tariki ta 15 Nyakanga 2022.

Related posts