Mu birori binogeye ijisho AG Promoter yasabye anakwa Micky, Irene Murindahabi yahawe impano

 

Kuri uyu wa Gatandatu AG Promoter yasabye ndetse anakwa umukunzi we w’igihe kirekire, Micky mu birori byitabiriwe na benshi mu byamamare mu myidagaduro nyarwanda.Mu masaha make mbere y’uko ibi birori bitangira, AG Promoter yari yabanje gushyira hanze indirimbo yise ‘Forever’ yakoreye umugore we.

Uyu muhango wabereye mu busitani bwo kuri Romantic Gargen ku Gisozi hatangiye.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’umuhanzi Victor Rukotana wasohoye umugeni.Ibyamamare byitabiriye ubukwe byari byiganjemo benshi mu bakinnyi ba sinema nyarwanda barimo Nyambo, Ikindi Aisha, Vava, Pelly, Buringuni na Burikantu, Papa Cyangwe, Soloba, Shakira Kay, Bamenya, DJ Benda n’abandi.

Umunyamakuru Irene Murindahabi nawe yahawe impano irimo ingofero mu rwego kumushimira uruhare yagize mu iterambere ry’aba bombi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, basezeranye imbere y’Imana ndetse haraza kuba umuhango wo gushyingirwa nawo ukaba uri bubere Romantic Garden.
Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 aba bombi basezerana imbere y’amategeko, mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge.Gusa ibyo birori byo gusezerana imbere y’amategeko byagombaga kuba byarabaye muri Kanama 2025 ariko byahuriranye n’uko nta ndangamuntu Micky yari afite icyo gihe hanyuma babitera ipine.