Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Miss Mwiseneza Josiane mu munyenga w’urukundo n’umusore mushya

 

Miss Mwiseneza Josiane mu rukundo rushya.

Mwiseneza Josiane wagukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wakunzwe cyane n’abantu kurusha abandi mu mwaka wa 2019, yatangarije abantu ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya bamaranye igihe.

Miss Mwiseneza Josiane ubwo yari mu kiganiro na Isimbi, yatangarije abakunzi be ko ari mu rukundo n’umusore mushya bamaranye imyaka igera hafi kuri ibiri irengaho.

Ni nyuma y’aho abantu bakunze kumwumva cyane mu rukundo n’umusore witwa Tuyishime Christian wanamwambitse impeta y’urukundo gusa bakaza gutandukana bitewe n’uko uyu musore yashyize hanze amafoto y’umukobwa bakundanye kuva 2018.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto mu mwaka wa 2021, Miss Mwiseneza Josiane yahise atandukana n’uyu musore, akomezanya n’uwo mukobwa.

Josiane yabajijwe niba yishimiye urukundo arimo n’uwo musore asubiza ati, “Yego rwose ndishimye, tumeranye neza, Kandi nyuzwe n’uburyo ankunda kuko nange ndi umuntu mukuru, bibaye bitameze neza navayo.”

Mwiseneza Josiane yaramaze igihe atavugwa mu itangazamakuru, aherutse kugira ibyago byo gupfusha umubyeyi we.

Related posts