Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yatangaje amagambo atoroshye na gato nyuma y’uko umunyamakuru wamwibasiye atawe muri yombi.

 

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yatangaje ko ntawahagarika urugamba rwo gushyigikira abakobwa gutera imbere ndetse asaba ko utashobora kubashyigikira yaceceka.

Uyu mukobwa ibi abitangaje nyuma yaho umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari uherutse kumwibasira atawe muri yombi.

Akaba ari ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter aho Mutesi Jolly mu magambo ye yagize ati “Iyo udafite icyo umaze wigira nicyo utwara”

 

Muyandi magambo bivuze ati niba ntacyo wafasha umwana wumukobwa mu rugamba arimo rwo kwihesha agaciro no kwiteza imbere, byibuze muhe serivisi yo guceceka, uhagarike kumusebya , kumucecekesha , no guhora umucira urubanza gusa ariko ndanabwira uwo ariwe wese ko  urugamba nta waruhagarika ngo bikunde.”

Ku mbere tariki 16 Ukwakira 2023 nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yatangaje ko yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).

RIB ikaba Yaravuze ko akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

RIB ikaba yaranatangaje ko uyu munyamakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yakomeje isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.

Ni mu gihe umunyamakuru Nkundineza yatawe muri yombi nyuma y’iminsi micye agize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwahanishije Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Aho urubanza rwa Prince Kid rwari rurangiye akatiwe imyaka itanu, Nkundineza yakoresheje amagambo yateje impaka, avuga ko uyu wabaye Nyampinga ageze ku mugambi we ndetse akwiriye kwishimira intsinzi.

 

 

 

Related posts