Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yahawe akato mubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa

Harabura iminsi ibarirwa kuntoki ubukwe bwa Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa ndetse n’umugabo we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ngo bube.

Ubu bukwe bukaba buzaba kuri uyu wagatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ariko gusaba no gukwa bikaba bizaba kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2023.

Ni ubukwe butegerejwe n’abenshi kuko aba bombi bahuye nibibazo bikomeye maze bibinyuranamo ntawe usize undi.

Umwe mubari gutegura ubu bukwe, akaba n’umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yavuzeko ubukwe bwa Price Kid na Elsa muzajyamo abantu batumiwe gusa.

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga nakikwe mubinyamakuru bikorera kuri internet maze abajijwe niba Miss Mutesi Jolly Ari mubatumiwe maze avugako ko atigeze atumirwa, yewe ko no mubabumba atemerewe kuzamo.

Yagize ati ” ibi mbivuze hakiri kare Miss Mutesi Jolly ntiyatumiwe ntiyemerewe no kuhakandagira.

Yakomeje avuga ko hazaba Hari abashinzwe umutekano kuburyo ntamuntu uzapfa kuhinjira atatumiwe

Mutesi Jolly yagiye ashyirwa mumajwi cyane kwifungwa rya Price Kid dore ko bivugwa ko ariwe wacuze umugambi wo kumufungisha

Ubu bukwe bukaba muzabera I Rusororo ndetse byose akaba ariho bizarangirira nyuma abageni bakerekeza murugo rwabo.

Related posts