Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Miss Iradukunda Elsa yateye ikirenge mucya Yezu Christu mbere y’iminsi ibiri gusa agasezerana imbere y’Imana.

Urukundo nirwiza cyane igihe abakundana bashyize kure uburyarya, bagahitamo gukundana ubuzira uburyarya, bakabana mubibi no mubyiza.

Nikenshi cyane hagiye humvikana urukundo hagati ya Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aba bombi bakaba bari kwitegura kubana akaramata.

Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa nyuma yo gusezerana mu mategeko kuri ubu Bari kwitegura kurushinga.

Kuri ubu mbere yuko aba bombi basezerana imbere y’Imana Miss Iradukunda Elsa akaba yateye intambwe yegera Imana, Uyu mukobwa kuri uyumunsi akaba yahawe batisimu mbere y’umunsi umwe kugirango baze gusaba no gukwa uyu mukobwa.

Miss Iradukunda Elsa aherekejwe n’umugabo we Ishimwe Dieudonne yabatijwe na Reverend Pasiteri Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church.

Ni umubatizo wabereye muri Kigali View Hotel I Nyamirambo mbere y’umunsi umwe kugirango umugango wogusaba no gukwa ube.

Nubwo aba bombi bahuye nibibazo murukundo rwabo birangiye batsinze bikaba bagiye kwibanira akaramata.

Ubukwe bwa Prince Kid na Elsa buzaba tariki ya 1Nzeri 2023 I Rusororo.

Related posts