Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yagaragaje ibimaze kwangizwa n’imvura y’umuhindu ndetse inatanga ubutumwa bukomeye ku banyarwanda.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA iragaragaza ko kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa imaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 58 bakomeretse.

Imvura y’umuhindo yatwaye ubuzima bw’abaturage abandi ibasiga iheruheru aho batabaza basaba ubufasha bwa Leta.

Iyi Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi kandi ikaba yatangaje ko iyi mibare ari iyo kuva ku wa 1 kugera ku wa 28 Nzeli 2023 uretse ibyo kandi ikaba inavuga ko aba bantu bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo, 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zikomeretsa abandi 43.

Inagaragaza kandi uyu muhindo umaze gutuma ibiza bisenya inzu 499 na hegitari 58 z’imyaka zikaba zarangiritse ndetse  n’inka 2 zihitanywa n’ibiza mu guhe kandi andi matungo 123 nayo yahaburiye ubuzima ndetse imvura ikanangiza ibyumba by’amashuri 37.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Bwana Habinshuti Philippe yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi. Aho yagize ati” Nta muturage ukwiriye kuba ari ahantu nawe abibona neza y’uko azahura n’ikibazo ngo ahagume mu gihe twabonye ko dufite imvura idasanzwe.”

Uyu muyobozi kandi yanasabye ubufasha bwa buri wese mu kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by’inzu, kuzisana no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hatangwe ubutabazi.

Ni mu gihe kandi inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuga vuba na bwangu.

Related posts