Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Michael Sarpong yamaze kwirukanwa n’ikipe ye. Menya ikihishe inyuma y’uku gutandukana.

Rutahizamu w’umunye-Ghana, Michael Sarpong yamaze gutandukana n’ikipe ye.

Ikipe ya Welayta Dicha yo mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia yayaze gutandukana n’uyu rutahizamu w’imyaka 26. Iyi kipe yatangaje ko impande zombi zasheshe amasezerano ku bwumvikane bw’impande zombi nyumo y’uko uyu musore byagaragaraha ko adatanga umusaruro. Mu mikino itanu ya shampiyona iyi kipe imaze gukina kugeza ubu, Sarpong yakinnye iminota 35 gusa.

Iyi kipe ya Welayta iri ku mwanya wa 16, ari nawo wanyuma, ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 2 mu mikino 5 imaze gukinwa.

Saprong Michael yakiniye amakipe atandukanye harimo Rayon Sports yanamenyekaniyemo cyane nyuma yo kuyigeramo 2018, avuye muri Dreams Fc y’iwabo muri Ghana.

Nyuma yaho yerekeje muri Yanga Africans yo muri Tanzania, muri Kanam 2020, nyuma yo kwitukanwa na Rayon Sports bitewe n’ubwumvikane buke hagati ye na Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe kuri ubwo.

Yaje kwerekeza muri As Kigali nyuma yo gusezererwa na Yanga Africans itarashimye umusaruro we. Uyu musore yaje gutandukana na As Kigali yerekeza muri Welayta Dicha nayo bamaze gutandukana nyuma y’amezi atatu gusa ayerekejemo.

Related posts