Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Menya kandi usobanukirwe inzozi ujya urota k’ ubuzima bwawe ntumenya icyo zisobanuye ubwoba buragutaha.

 

 

Kuri iyi nshuro noneho tugiye kukugezaho bimwe mubyo ujya wibaza byerekeranye n’inzozi urota mugihe uryamye ariko ukaba wakwibaza ibisobanuro byabyo ukabibura aho turi buze kwibanda kukurota intozi ndetse n’inzoka.

Inkuru mu mashusho

 

Tugiye gutangira tubasobanurira Kunzozi zo kurota intozi ziri hafi yawe cyangwa se zirimo zigutondagira. Ibi bisobanuye ko murugo rwawe hari kugendererwa n’imyuka mibi hakaba hari abantu bari kuyohereza cyangwa se hakaba hari abarozi bateganya kugirira nabi umuryango wawe mu gihe rero ubonye inzozi nk’izi gerageza kwiyegereza Imana kugirango ibashe kubana nawe muribyo bihe bitoroshye uba ugiye kujyamo.

Mu gihe kandi urose intozi ziri kugutondagira aha biba byakomeye kuko biba byarenze kuba babarozi batera urugo rwawe akaba ari wowe bagiye kwatsaho umuriro bakoherereza iyo myuka mibi komeza kwiyegereza Imana cyane igufashe guhashya uwo mwanzi.

 

Mu gihe rero urose inzoka igiye kukuruma cyangwa se ukarota irimo izana ururimi rwayo ikarukoza mumutwe wawe icyo gihe nibikubaho uzahaguruke usenge cyane kuko bizaba bikomeye kuko bishatse kuvuga ko bari imyuka mibi irimo ishaka kwivanga mumitekerereze yawe.

Ngayo nguko rero wowe usomye iyi nkuru twagusaba kudacyerensa inzozi warose cyane ko nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ntanakimwe uhoraho yakora atabanje kukuburira cyangwa se kukwereka ibimenyetso byacyo. Hari icyo wifuza ko twazaheraho ubutaha tugusobanurira rero watwandikira mu mwanya wagenewe ibitekerezo.

 

Related posts