Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruUrukundo

Menya igituma umukobwa asa n’ urumye umunwa wo hasi iyo mu huje amaso , sobanukirwa.

Buriya ibimenyetse byizana ku mubiri akenshi biba bifite icyo bisobanura kiri mu ntekerezo cyangwa se mu mutima we , bitewe n’ amarangamutima y’ umuntu. Ibijyanye n’ imvugo z’ ibimenyetso ni ibintu abantu badakunda kwitaho ariko bikoreshwa cyane ndetse bimwe bikanatanga ubutumwa cyane kurusha uko umuntu yavuga.

Buriya hari ibimenyetso byizana ku muntu atabigambiriye bitewe n’ ikintu abonye amarangamutima akamurusha imbaraga, hakaba n’ ibisanzwe bikoreshwa mu buryo igisobanuro cyabyo kiziranyweho.

Urugero nk’ umugabo ashobora kubona umukobwa mwiza cyane agashiduka yahengetse umusaya cyangwa urundi rugingo runaka kubera kumwitegereza cyangwa ibyo ari kumwibazaho.

Ibi rero ntabwo biba kugitsina gabo gusa kuko no ku gitsina gore birashoboka cyane , hari uburyo umukobwa ashobora kwiyegereza umusore akisanga yarumye umunwa wo hasi nk’ uko mubibona mu ifoto twashyize ahabanza. Hari ubutumwa bukomeye ashobora gutambutsa akoreshaje icyo kimenyetso.

Birashoboka ko igitsina gabo batabyitaho cyangwa ntibabisobanukirwe , ariko igihe umukobwa ari kukwitegereza ukabona yanarumye umunwa wo hasi bizaba bivuze kimwe muri ibi bintu bikurikira:

Niba koko umukobwa arumye umunwa wo hasi mugihe ari kukwitegereza , bishobora gusobanura ko yakugiriye amatsiko cyane, ko yakugizeho ibyiyumvo runaka akaba atari kubasha kubikugaragariza mu bundi buryo burenzo ubwo.

Bishobora kandi gusobanura ko uwo mukobwa agukeneye ngo umubere undi muntu urenze kure inshuti isanzwe. Wenda arifuza kuba mu rukondo na we. Aba akwitegereza asa n’ uwatwawe n’ ibitekerezo biganisha ku kwibaza ukuntu ubuzima bwawe na we bwarushaho kuba bushimishije agashiduka yarumye uriya munwa nk’ ikimenyetso.

Ibi kandi nanone bishobora gusobanura ko umukobwa ari kukwereka ko ugaragara neza cyane mu buryo bukurura abantu. Ashobora kuba atavuze ko uri mwiza cyane ariko akakwereka uko ari kukubona ku mimerere y’ inyuma cyangwa imyambarire bitewe n’ ikintu runaka abona yagushimyeho.

Igihe cyose umukobwa ari kukwitegereza yariye umunwa wo hasi kandi binerekana ko ushobora kuba uri kumutera umunezero , mbese kwiyumva ameze neza. Aba ashaka ko ubona ko kuba uhari hari icyo byunguye mu buzima bwe cyangwa mu mimerere ye y’ ako kanya.

Related posts