Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Menya ibyihishe inyuma yo guhigwa bukware kw’umugore watorotse Gereza akabura burundu

Muri Tanzania haravugwa inkuru y’umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 watorotse muri gereza nyuma y’uko yarafungiye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umugore witwa Rufina Joseph ufite imyaka 45 utuye mu Ntara ya Mtwara, yatorotse ubutabera nyuma yo kumva ko yakatiwe gufungwa imyaka 30 muri Gereza.

Uyu mugore yari yaratanze ingwate bituma aburana ataha, ku wa gatatu nibwo urukiko rwamuhamije icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi aho yafatanywe udupfunyika 240 yaradushyize mu ndobo y’amazi. Urukiko ruhita rumukatira gufungwa imyaka 30 muri Gereza.

Uyu mudamu nyuma yokumva ko bamukatiye gufungwa imyaka 30 yahise atoroka ubu inzego z’umutekano zikaba ziri kumushakisha uruhindu.

Kugeza ubu ntiharamenyakana amakuru aho yaba aherereye

Related posts