Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Menya ibindi bintu bibabaje cyane kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakoreraga abo yicaga birimo no guteka imirambo yabo.

Nyuma y’uko tariki 5 nzeri RIB itangaje amakuru y’uko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 34 witwa Kazungu Denis akekwaho kwica abantu mu Karere ka Kicukiro hagiye hasohoka amakuru atandukanye kuri we aho kuri ubu byamenyekanye bamwe mubo yishe yagiye abica mu buryo bw’agashinyaguro ku buryo hari abo yatetse mu isafuriya.

Inkuru mu mashusho

Uko bukeye n’uko bwije hagenda hasohoka amakuru mashya kuri dosiye y’uyu mugabo uzwi nka Kazungu Denis watawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023 aho ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza mu Mudugudu wa Gishikiri.

Kuri ubu noneho urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda RIB bwatangaje ko dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 11 Nzeri 2023 nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze ku byaha Kazungu Denis akurikiranyweho.

Nyuma y’uko dosiye ishyikirijwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje amakuru  y’uko bwamaze kuregera urukiko dosiye ye ndetse urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruteganyijwe kuri uyu wa Kane mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru twamenye ni uko ibyaha Kazungu akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bigera ku icumi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Muri ibyo byaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Uretse ibyo kandi anakurikiranyweho  icyaha cyo konona inyubako utarinyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Gusa ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe ngo ariko babiri yabatetse mu isafuriya akaba ari yo mpamvu batababonye imibiri yabo ubwo bakoraga iperereza.

Kazungu Denis ibyaha akurikiranyweho aramutse abihamijwe n’inkiko yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Related posts