Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Menya akayabo k’amafaranga yari y’itwaje kwa Pasiteri ngo amukorere ibitangaza

Kenya: Umugore witwa Evarline Okello utuye mu mujyi wa Nairobi, ararira ayo kwarika nyuma yaho yigurije amafaranga yo guha Pasiteri ngo amukorere ibitangaza none ibyo bitangaza bikaba byaraheze. FCU

Uyu Evarline Okello, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko haje umukozi w’Imana ( Pasiteri) akamwiza ko ya musengera nyuma y’ibyumweru bibiri akaba yamaze kubona ibitangaza by’Imana.

Mbere yuko uyu mukozi w’Imana abanza gusabira umugisha Okello, yamusabye ko yabanza ku mwishyura amadorari $115 aya akabakaba hafi ibihumbi ijana na cumi nabitanu (115000 fr)

Okello yahise ashaka umuntu winshuti ye hanyuma amuguriza $ 115 yari yaciwe nuwo mukozi w’Imana amwiza ko nyuma y’ibyumweru bibiri ayamusubiza kuko yari yizeye ko ibyo bitangaza  bizagaragara mu byumweru bibiri nkuko yari yabyizeye.

None Okello yabuze ayo amira nayo acira kuko uwamugurije ngo amumereye nabi ubu nyungu imaze kungana n’bihumbi 300 kandi ntaho yayakura, aho yari yizeye kuyakura hari muri wa mugisha ariko ntibyakunze.

 

Related posts