Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yahuriyemo na Adrien Misigaro

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki nyarwanda kuri ubu usigaye uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Niyo ndirimbo yahuriyemo na Adrien Misigaro nyuma y’iminsi bayiteguza abafana babo.

Hari hashize igihe kigera ku mwaka uyu muhanzi Meddy adashyira hanze indirimbo nshya, ibi byatumaga abantu bakomeza kwibaza ahantu yaba aherereye bituma atabaha indirimbo cyangwa se niba yaraseye umuziki burundu cyane ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite igikundiro kidasanzwe kabone n’ubwo yamara igihe adashyira hanze indirimbo abantu bagakomeza kuyimwishyuza, iyo ayishyize hanze ntawashidikanya kuvuga ko buri wese aba afite amatsiko yo kuyumva.

Nyuma y’iminsi Meddy na Adrien bakomeza gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye batanga integuza y’indirimbo yabo bahuriyemo, kuri ubu bamaze kuyishyira hanze, akaba ari indirimbo bise Niyo ndirimbo.

Nk’uko Meddy amaze hafi imyaka ibiri n’igice atangaje ko agiye kwerekeza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi nayo ikaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yahuriyemo na Adrien Misigaro nawe usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo bise Niyo ndirimbo, akaba ari indirimbo yiganjemo ubuzima bwa Ngabo Medard (Meddy) aho aba ashima Imana aho yamukuye ndetse n’aho imaze kumugeza. Meddy akaba yaramaze umwaka adashyira indirimbo nshya hanze, Aho yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Grateful nayo yo guhimbaza Imana.

Related posts