Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mbega amahano! Umusekirite urinda icyayi yivuganye umuturage ahaburira ubuzima

 

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, mu Karere ka Nyamabage mu Murenge wa Buruhukiro , haravugwa inkuru y’ umusekirite wishe umuturage amurashe ahita yishyikiriza Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha , RIB.

Uyu musekirite yarindaga Uruganda rw’ icyayi.

Jean Bayiringire, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, yabwiye Kigali Today dukesha ino nkuru ko ibyo byabaye mu masaa moya zo mu ijoro ryakeye, hanze y’akabari kari muri metero nk’100 uvuye ku ruganda rw’icyayi rwa Mushubi, ari na rwo uyu musekirite witwa Azarias Ngirishema w’imyaka 48 arinda.

Uwo yavugaga ko yarashe agahita apfa ni uwitwa Sylvestre Nizigiyimana w’imyaka 50, akaba ngo yamurashe yitabara kuko hamwe n’abandi bari mu kabari bashyamiraniye mu kabari imbere, bagakomereza hanze yako ari na ho yamurasiye, abanje kurasa mu kirere ntibigire icyo bitanga.Gitifu ati “Abasekirite barinda uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ni abo muri Koperative Seconya yibumbiyemo abahoze ari ingabo z’u Rwanda. Uriya musekirite yari kumwe na bagenzi be bavuye gufata imbunda ku kigo cya gisirikare cyo mu Gatare kuko bazifata nimugoroba bagiye ku kazi bakazisubizayo mu gitondo.”

Inkuru mu mashusho

Yakomeje agira ati “Urebye yakatiye mu kabari mu buryo bwo kwinyabya ari nk’akantu agiye kuhagura kuko kabamo n’uduconsho, bagenzi be bandi batanu barakomeza. Agezeyo yashyogozanyije n’abo yahasanze, bamukurikira hanze bamubwira ngo ntakabakangishe imbunda, hanyuma gushaka kumurwanya bituma arasa mu kirere, abonye ntacyo biri gutanga arasa umwe.”Uriya musekirite ngo yanivugiye ko ubundi yinjiye abaza urwagwa n’umutobe bitacishijwe mu nganda, ashyogoranya n’abo yahasanze bavuga ko ibyo batabigira, ahubwo bagira ibiza bipfundikiye.

Kuri ubu RIB ngo iri gukora iperereza ngo imenye uko byagenze mu by’ukuri.Gitifu Jean Bayiringire arahumuriza abo ayobora ababwira ko ibyabaye bayakozwe n’umuntu ku giti cye, atari Seconya yaba yari yagambiriye kugirira nabi abatuye muri kariya gace.

 

Related posts