Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata, haravugwa ituze mu duce twa Kalembe na Kalonge, duherereye ku mupaka wa teritwari za Masisi na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru, ahagana saa mbiri z’ijoro, zigerageza kwinjira mu birindiro bya AFC/M23. Icyakora, uwo mugambi ntiwabahiriye kuko bahise bahura n’ubwirinzi bukomeye, bituma haduka imirwano ikaze yamaze igihe kinini.
Iyi mirwano yateje ubwoba bukomeye mu baturage b’abasivili, aho benshi bahise bihutira kwifungirana mu ngo zabo, batinya ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga. Amakuru y’ibanze agaragaza ko byibuze abantu babiri bapfuye, barimo umusivili n’umurwanyi wa AFC/M23.
Muri iyo mvururu, hagaragaye kandi ibikorwa by’ubusahuzi, ibintu byarushijeho guhungabanya abaturage basanzwe babayeho mu bwoba bw’umutekano muke umaze igihe muri aka karere.
Nubwo kuri ubu imirwano yahagaze, umwuka ukomeje kuba mubi, aho abaturage bagifite impungenge z’uko ishobora kongera kubura umwanya uwo ari wo wose. Amakuru amwe anemeza ko Wazalendo yasubiye inyuma iva muri utu duce, bituma AFC/M23 isigara igenzura Kalembe na Kalonge.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro itandukanye, aho uturere twa Masisi na Walikale dukomeje kugaragaramo ibikorwa by’intambara bya hato na hato.
