Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Martin Fayulu yasabye ko Leta ya Congo yirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Vincent Karega

Nyuma y’uko hagaragaye raporo ya UN ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo Martin Fayulu yasabye Leta y’iki gihugu kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Vincent Karega ngo kuko raporo ya UN yemeje ibisanzwe bizwi na buri wese.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters nibyo byarangaje ko bifite kopi ya raporo y’impuguke za UN y’amapaji 131 igaragaza ibimenyetso simusiga byerekana uburyo ingabo z’u Rwanda RDF zagiye zifasha M23 mu buryo butandukanye burimo kurwana, kuyiha ibikoresho n’ibindi.

Uyu munyapolitiki wo muri Congo Martin Fayulu kuri we ngo asanga n’ubwo iyi raporo itarasohoka ariko ibiyirimo byemeza ibyo abantu basanzwe bazi ko u Rwanda rufasha M23 ari naho ahera asaba Leta y’igihugu cye kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda bwana Vincent Karega.

Martin Fayulu ati” ibyo muri raporo ya UN byemeza neza ibyo buri wese asanzwe azi. Uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano mucye muri Congo. Ubwicanyi bwibasira abasivile ndetse n’abasirikare. Turasaba nanone ko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa “.

Kuva intambara yakongera kubura mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse na M23, Leta ya Congo ntiyahwemye gushinja u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’iyi ntambara rutera inkunga uyu mutwe. Ku rundi ruhande nanone si ubwambere Martin Fayulu asaba ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Vincent Karega yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Related posts