“Manda ya gatatu si igisubizo, Congo ikeneye amahoro byihutirwa”_Perezida Tshisekedi yongewe kugirwa inama ikomeye

 

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ihungabana rya politiki, umwe mu basenateri batavuga rumwe n’ubutegetsi, Francine Muyumba, yongeye kwibutsa ubuyobozi bwa Félix Antoine Tshisekedi ko igihugu gikeneye ibisubizo byihutirwa ku bibazo by’umutekano aho gushyira imbaraga mu guhindura Itegeko Nshinga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyibanze ku bibazo bya politiki n’umutekano byugarije RDC, by’umwihariko intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’igihugu. Muyumba yagaragaje ko nubwo hari ibiganiro mpuzamahanga bikomeje gukorwa, bidahagije mu kugarura amahoro arambye.

Yavuze ko amasezerano aherutse kuganirwaho hagati ya RDC n’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atatanga igisubizo kirambye igihe adashyigikiwe n’ibiganiro byimbitse by’Abanye-Congo ubwabo.

Ati: “Ingamba zituruka hanze zigomba gushyigikirwa n’ibiganiro by’Abanye-Congo. Ntidushobora kwitega ko ibisubizo by’amahanga byonyine bizazana amahoro arambye.”

Yashimangiye ko igihugu gikwiye gushyira imbere ibiganiro bya politiki bidaheza, bigahuza impande zose zifite aho zihuriye n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu Burasirazuba, aho ihuriro rya AFC/M23 rikomeje guhangana n’ingabo za FARDC zifatanyije n’izo mu karere ndetse n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR.

Ibi bije mu gihe hakomeje kuvugwa ko Perezida Tshisekedi ashobora gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu.

Muyumba yavuze ko nubwo amategeko ashobora gutanga inzira yo kugena impinduka, igihe igihugu kiri mu bibazo bikomeye nk’ibi atari cyo cyihutirwa.

Ati: “Congo ntabwo ikeneye Itegeko Nshinga rishya. Icyo dukeneye ni amahoro, ituze n’ubumwe bw’Abanye-Congo.”

Yanenze ubuyobozi buriho, avuga ko butashoboye kugarura amahoro n’umutekano mu myaka bumaze ku butegetsi, bityo ko kongera indi manda byaba bidakwiye mu gihe ibibazo bikomeje gufata indi ntera.

Ati: “Ntibikwiye ko umuntu utaragejeje igihugu ku mahoro mu gihe yari afite amahirwe, hanyuma akagaruka ashaka kongera manda.”

Perezida Tshisekedi yinjiye ku butegetsi mu 2019 mu matora yavuzweho kutumvikanaho, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango imwe mpuzamahanga bagaragaje impungenge ku mucyo wayo, no mu matora aheruka yamuhesheje manda ya kabiri, hari abakomeje gushidikanya ku buryo yakozwemo, nubwo ubuyobozi bw’igihugu bwo bwakomeje kuvuga ko yabaye mu mucyo.

Aya mateka y’amatora, afatanyije n’ibibazo by’umutekano bikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, ni byo bikomeza kongera ubukana mu mpaka zishingiye ku iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga n’ihererekanyabubasha.

Nubwo RDC ari igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, gikomeje kurangwa n’intambara z’urudaca, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye.

Ibyatangajwe na Senateri Muyumba bigaragaza isura y’impaka zikomeje gukara muri RDC, hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’ababunenga. Mu gihe bamwe bashaka guhindura Itegeko Nshinga, abandi bo basaba ko hashyirwa imbere ikibazo cy’amahoro n’umutekano mbere y’ibindi byose.

Uko ibibazo bikomeje kwiyongera, ni ko igitutu ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi kirushaho kwiyongera, hibazwa niba igihugu kiri mu nzira iganisha ku mahoro arambye cyangwa mu cyuho cya politiki gishobora gukomera kurushaho.