Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Makobwa wari umunyonzi yagiye kwiba ibitoki ahasiga ubuzima, none benshi bavuze impamvu yabyo

 

 

Umusore usanzwe uzwi kwizina rya Makobwa wo mu Karere ka Gatsibo , mu Murenge wa Gitoki Akagari ka Bukamane , yishwe ubwo yajyaga kwiba ibitoki mu rugo rw’ umuturage rw’ uwitwa Batamuriza , aya mahano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, mu rukerera, uyu musore wishwe ngo yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu kwigare bakunze kwita abanyonzi

 

Amakuru yatangajwe n’ umwe mubafashe nyakwigendera yavuze ko ubwo bari bagiye kwiba ibitoko ngo bagiye ari batatu , ariko bafatamo umwe gusa , bahita batabaza abantu barimo kugenda bajya mu kazi kabo , baraza batangira kumuhondagura abandi babiri bo bahise bacika abo barinda ibitoki , amakuru akomeza avuga ko ubwo bari maze gukubita uwo umwe bafahse bahise bamujya mu rugo rw’ uwitwa Batamuriza ariko bamugezayo yashizemo umwuka.

Ikinyamakuru BTN dukesha ino nkuru cyaganiriye n’ abamwe mu baturage baribaje kureba ayo amahano bavuga ko muri aka gace ubujuru ari bwinshi cyane ngo kuko ntabwo baryama , barara bakanuye bukarinda bucya ngo niyo hagize umwe mu bajura bafata bahita bamurekura mu gihe gito, akaza yigamba avuga ko Leta ntacyo yabagira niyo mpamvu babigira akamenyero.

Aba baturage bakomeje bavuga ko iyo bagiye ahantu bafata ibikapo bagapakira imyenda yabo ukagira ngo bagiye ku rugendo , kandi ari ugutinya ko baza bagasanga babibye byose babimaze mu nzu , ihene zo baraza kabazibaga bakajyana inyama bagasiga uruhu n’ umutwe gusa.

Gusa aba baturage bavuga ko badashyigikiye umuco wo kwihanira ariko kubera ukuntu aba bajuru baba babajujubije bakabatera uburakari ngo niyo mpamvu nabo bafata umwanzuro wo kwihanira.

Ubwo twakoraga iyi nkuru nta muyobozi w’ Akagari ndetse n’ umurenge wa Gitoki bose nta kintu bifuje kuvuga kuri iki kibazo.

Amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwigendera imodoka y’ Akarere ka Gatsibo yawutwaye, abasore babiri barindaga urutoki nabo inzego z’ umutekeno zahise zibatwara. Abaturage bo muri ako gace bavuze ko nyakwigendera yakoraga akazi ko gutwara abantu kwigare bazwi nk’ abanyonzi gusa bari basanzwe bamuziho ubujura , kuko no mu minsi yashize yari yarafunguwe azira ubujura.

Related posts