Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Maître Asifiwe designer wamenyekanye cyane mu gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo yakoze ubukwe nk’ubw’ i Kana

Maître Asifiwe designer uzwi cyane ku mishinga n’umusanzu bye binyuranye mu guteza imbere urubyiruko, yaseranye Imbere y’Imana kuri uyu wa 28 Kanama 2022.

Isaac Mushinzimana, benshi bazi ku mazina ya Maître Asifiwe designer usanzwe ari umuyobozi mukuru wa kompanyi ikora ibiryanye n’ikoranabuhanga “ASIFIWE GRAPHIC DESIGN & TECHNOLOGY Ltd” yasezeranye imbere y’Imana na Uwase Fabiola Ntagozera.
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabanjirije iyindi kuko uwo muhango wabaye ku ya 28 Nyakanga, 2022.

Nyuma y’ukwezi kuzuye, Maître Asifiwe nibwo yasabye arakwa ndetse anasezerana imbere y’Imana muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge(KIST).

No

Madamu Fabiola akaba asanzwe ari umuyobozi muri Asifiwe graphic design and technology Ltd.

Zimwe muri service zitangwa n’iyi kompanyi harimo imenyerezamwuga (Internship) ku banyeshuri bari kurangiza amasomo.

Ndetse iyi kompani ikaba inatanga service zo kwandika ku myenda (Branding and designing), gutuganganya amafoto no gufotora ibitori (Photograph & videograph), gukora imidare (awards), gushyira amafoto ku matase no mu masaha,gukora no gusohora ibyapa (printing), ndetse bakaba banabicuruza.

Asifiwe graphic design and technology ikaba ikorera mugihugu hose ariko ikicaro kikaba kiri mu mujyi wa Kigali mu itaje ya Kigali City Tower (KCT) hasi mu muryango wa gatandatu(LG-06) ahahoze hakorera Nakumatt.

Ukeneye gukomeza kubifuriza urugo ruhire no gukorana nabo muri services batanga, wabahamagara kuri 0788476998, 0783938314 & 0787383058 cg ukabanabandikira kuri whatsapp kurizo nimero zavuzwe haruguru.
email:mushinzisaac@gmail.com

Related posts