Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yongeye kwerekana ko ikomeye, yashyizeho abayobozi b’ Intara ya Kivu y’ Epfo , Tshisekedi yikangamo

 

Amakuru aturuka muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko umutwe wa M23 ,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo yashyizeho abayobozi bashya bazayobora Kivu y’ Epfo.

Ni intangazo ihuriro rya AFC/ M23 ryashyize hanze aho yagize Birato Rwihimba Emmanuel Guverineri ushinzwe Politiki, inzego z’ ubuyobozi,ubucamanza na Politiki naho Gishinge Gasinzira Juvénal agirwa Visi Guverineri ushinzwe ubukungu imari n’ Iterambere.

Ibi bibaye nyuma y’ uko ku munsi w’ ejo ku wa Kane ari bwo hagabwe igitero ku baturage bari bitabiriye inama yateguwe n’ ihuriro AFC/ M23 bateraniye mu mbuga nini yo mu Mujyi wa Bukavu izwi nka Placide de l’ Independence. Amakuru agera kuri Kglnews avuga ko abapfiriye muri iki gitero bamaze kuba 15 na ho abakomeretse hakaba ari 70.

Umutwe wa M23 kuri ubu umaze Icyumweru bibiri ufashe Umujyi wa Bukavu na Kamanyola byo mu Ntara ya Kivu y’ Epfo. Uyu mutwe kugeza ubu umaze kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu ya Ruguru n’ y’ Epfo mu Burasirazuba bwa Repubilika iharanira demokarasi ya Congo

 

Related posts