Ihuriro AFC/M23 ryasohoye itangazo nyuma y’ibitero bya drone byagabwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bitero byavuzwe ko byakozwe n’ingabo za FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).
Mu kiganiro n’itangazamakuru,Umuhuzabikorwa w’uyu mutwe, Corneille Nangaa, yavuze ko ibi bitero byinshi bya drone byari bigamije kwica abayobozi bakuru b’uyu mutwe ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.Yagize ati:“Ntawahakana ko ibitero byinshi byagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mezi ashize byibasiye by’umwihariko abayobozi bakuru ba politiki n’igisirikare bagize ubuyobozi bw’ihuriro Alliance Fleuve Congo – Mouvement du 23 Mars (AFC/M23), ndetse n’abandi banyapolitiki baba mu bice byabohowe. Ibitero by’uyu munsi byibasiye by’umwihariko Umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya ARC/M23, Gen. Sultani Makenga, hamwe n’abahuzabikorwa bungirije barimo: Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki.”
Mu gusubiza ibyo ashinja Kinshasa, Nangaa yongeye gushimangira ko uyu mutwe wiyemeje kwirwanaho no kurinda abaturage baba mu bice ugenzura. Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukoresha imbaraga za gisirikare bugamije gukwirakwiza intambara mu karere.
Yagize ati:“Intego ya Kinshasa iragaragara neza, ni uguca umutwe w’impinduramatwara (AFC/M23) ndetse no ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bagamije guca intege inkingi zayo za politiki n’umutekano no guteza intambara yaguka mu karere. Mu gihe ibyo bitero bikomeje kandi bigakorwa mu buryo bw’ubugome, Ingabo z’Impinduramatwara za Congo (ARC) zizubahiriza inshingano zazo zo kurinda abasivili bari mu bice zirinda.bIcyakongera intambara cyose kizaba ari inshingano z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Umujyi wa Goma, ugenzurwa na AFC/M23, wagabweho ibitero bya drone byavuzwe ko byakozwe na FARDC. Nk’uko raporo y’agateganyo yatanzwe n’uyu mutwe ibigaragaza, mu gihe abantu batatu bamaze kwitaba Imana.
Iki gitero cyabereye i Goma cyongeye kuzamura impaka ku mutekano w’abakozi b’imiryango itanga ubutabazi mu ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.Mbere y’ibi bitero, ibihugu birimo Belgium, Denmark, European Union, France, Germany, Netherlands, Sweden, Switzerland, United Kingdom na United States, byari byatangaje ko bihangayikishijwe cyane n’uko amasezerano y’agahenge akomeje kurengwaho mu burasirazuba bwa Congo.
Aya masezerano yari yemejwe binyuze mu masezerano ya Washington ndetse n’icyemezo cyafatiwe mu biganiro byabereye i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025, cyo gushyiraho agahenge gahoraho no guhagarika burundu imirwano.
Ibi bihugu bigize International Contact Group for the Great Lakes Region (ICG) iyobowe na Sweden, byavuze ko gukoresha drone mu bitero bya gisirikare bishyira mu kaga gakomeye abasivili.
Byasabye impande zose guhagarika imirwano vuba no gusubukura ibiganiro, bishimangira ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura aya makimbirane.Ku rwego mpuzamahanga, inzira z’ibiganiro by’amahoro, cyane cyane ibiganiro bya Washington n’ibya Doha bishyigikiwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (African Union), biracyari mu mpapuro gusa kuko ku butaka hakomeje kubaho umwuka mubi hagati ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23.
