Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 yakubise ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe irimo n’ingabo za MONUSCO ihita yigarurira Rutshuru

Ingabo z’umutwe w’inyeshyamba wa M23 zikomeje kurwana n’ingabo za Leta ya Congo FARDC mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda. Hashize iminsi M23 yarigaruriye Bunagana ndetse inakomeza imirwano yo kwigarurira utundi duce. Amakuru agera kuri kglnews.com ni uko kugeza ubu M23 yakubise ingabo za FARDC zifatanyije n’indi nka FDLR, Nyatura ndetse n’ingabo za MONUSCO ihita yigarurira teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano yo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2022. FARDC yari yifatanyije n’indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo Nyatura na FDLR ngo ziyifashe guhashya M23, uretse kandi iyo mitwe biravugwa ko n’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zari muri iyi mirwano ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo FARDC.

Teritwari ya Rutshuru imaze iminsi iberamo imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23. Uduce twa Tchanzu, Runyoni, Tchengerero n’utundi twinshi muri iyi teritwari tukaba twarabaye isibaniro hagati y’Ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

M23 biravugwa ko yabanje kwigarurira uduce twa Ruseke na Bweza, maze ihanganira bikomeye na FARDC mu isantere ya Ntamugenga. Aha amakuru avuga ko M23 yahatsindiye ingabo za Leta ihita ihigarurira. Kuri ubu umuhanda RN2 Rutshuru-Goma ukaba uri mu maboko ya M23.

Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’imitwe bari bafatanyije urugamba, nyuma yo gutsindirwa muri utu duce two muri teritwari ya Rutshuru zahise zihungira ahitwa Kabindi muri gurupoma(groupement) ya Jomba. M23 kuva yatangaza ko igiye gutangira kujya irwana ifata uduce yahise yigarurira Bunagana ndetse kuri ubu ikaba ikomeje kugaragaza imbaraga imbere y’ingabo za Leta ya Congo FARDC.

Related posts