Umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), watangaje ko ibikorwa biherutse kugaragara ku mirongo y’urugamba atari ugusubira inyuma nk’uko byavuzwe, ahubwo ko ari gahunda isanzwe yo “guhinduranya ingabo” mu rwego rw’amayeri ya gisirikare.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga X mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bikorwa biri kuba ari ibisanzwe mu mikorere y’ingabo, bigamije kongera imbaraga no kunoza imirwanire ku rugamba.
Yagize ati: “Ibikorwa biri kugaragara ubu ku mirongo inyuranye y’urugamba bijyanye gusa n’ihinduranya risanzwe ry’imitwe y’ingabo, mu rwego rw’amayeri ya gisirikare.”
Kanyuka kandi yashimangiye ko M23 igifite ubushake bwo kubahiriza ingamba z’amahoro zashyizweho mu biganiro bya Doha, anizeza ko uyu mutwe wiyemeje kurinda abasivile no gukumira icyahungabanya umutekano wabo.
Ibi bije bikurikira amakuru yari amaze iminsi atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri RDC, yavugaga ko abarwanyi ba M23 bari batangiye kuva mu bice bimwe na bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, cyane cyane muri teritwari ya Lubero, aho bivugwa ko hari ibirindiro bari bamazemo igihe kirenga umwaka.
Radio Okapi, iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), yatangaje ko abaturage n’abayobozi b’aho bavuga ko babonye ingendo z’abo barwanyi bava muri ibyo bice mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, ibintu byafashwe nko gusubira inyuma ku rugamba.
Ku ruhande rwa leta ya DRC, nta cyo iratangaza kuri ayo makuru mashya ya M23, ndetse n’umuvugizi w’ingabo za FARDC ntacyo arabitangazaho.
Kuri ubu, M23 iracyafite ibice byinshi igenzura mu burasirazuba bwa DRC, birimo imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, ibintu bikomeje gutuma ikibazo cy’umutekano muri aka karere gikomera.
Iyi ntambara yongeye kubura mu mpera za 2021, ariko mu by’ukuri ifite amateka arenga imyaka 30, aho yakunze guhagarara ikongera ikubura, igakomeza guteza umutekano muke n’ingaruka zikomeye ku baturage bo muri aka karere.
