M23 yafashe umujyi uzwi ku bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro nyuma y’ imirwano ikomeye

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Nzibira uherereye muri Teritwari ya Walungu muri  Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikimeye  yabahuje n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo.

Imirwano yatangiye gukomera cyane ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo.

Muri iyi mirwano  M23 yakoresheje imodoka z’intambara n’intwaro ziremereye, birangira itsinze ingabo za Leta( FARDC) n’ indi mitwe.

Uyu mujyi  wa Nzibira  uzwiho ubucukuzi bw’ amabuye yagaciro na Zahabu ndetse  Gasegereti, kandi wagenzurwaga  na FARDC.

Ifatwa rya Nzibira ryatumye AFC/M23 irushaho kwagura ibice imaze kwigarurira birimo  Bukavu, Mwenga, Kabare, Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo birimo Bukavu.

KGLNEWS