M23 yacunze Tshisekedi ari mu biganiro mu Bufaransa ihita yigarurira akandi gace , imirwano irakomeje

 

Kuri uyu wa Kane wa tariki  30 Ukwakira 2025, umutwe wa M23  wisubije agace ka Ndete ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano n’ingabo z’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).Amakuru avuga ko M23 yigaruriye kariya gace nyuma yo kugaba igitero gitunguranye ku ngabo za Leta, mbere ya saa sita z’amanywa.

Amakuru avuga  ko amakuru gikura mu nzego z’umutekano ku ruhande rwa Leta yemeza ko iriya mirwano yasize hari abarwanyi barindwi b’imitwe ya Wazalendo irwana ku ruhande rwa Kinshasa bishwe.

Agace ka Ndete gasanzwe ari amasangano ya Groupement za Banyungu na Ufamandu II zo muri Teritwari ya Masisi, ndetse na Waloa Yungu na Waloa Uroba zo muri Teritwari ya Walikale.Aka gacye ni ingenzi cya mu mirwano aho abahazi neza bemeza ko  kuba M23 yongeye kukisubizamo biyiha amahirwe yo gukomereza mu mijyi mito ya Kimua, Ntoto na Busurungi isanzwe ifatwa nk’uduce tw’ingenzi cyane muri Komine ya Walikale.

 

Magingo  aya umutekano mu Burasirazuba  bwa Congo ntabwo wifshe neza aho leta ya Congo iri gushaka kwisubiza bimwe mu bice byigaruriwe na M23 ikoresheje indege ziganjemo izitagira abapiloti zizwi nka ‘Drone’.Gusa ibiganiro byo kugarura umutekano birakomeje  ahaba Doha ndeste n’ibiri kugirwamo uruhare na leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’u Rwanda na Repubulika ye Demokarasi ya Congo.

KGLNEWS.COM