Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 yaburiye abarwanyi ba Wazalendo ko igiye kubasukaho umuriro wamazuku nyuma yo gufata Kitchanga

Umva icyo uyu mutwe wa M23 watangaje

Kuri ubu umutwe wa M23 ubu wamaze kugera muri Kitshanga nyuma y’icyumweru kimwe gusa , abarwanyi bawo bavuye muri aka gace kagahita kagwa mu maboko ya FARDC na Wazalendo, Uyu mutwe kandi  wongeye kugera muri Kitshanga nyuma y’imirwano  ikomeye yatangiye ku isaha ya saa saba z’ijoro(1hoo) , ubwo FARDC na Wazalendo  bagabaga igitero gikomeye ku birindiro by’uyu mutwe  biherereye mu gace ka Bwiza.

Ibi bitero ariko , ntibyahiriye FARDC na Wazalendo kuko M23 yabakumiriye ndetse ikabasha kubashushubikana ubu ikaba ibagejeje mu gace ka Kitshanga.

Amakuru  aturuka muri Kitshanga, avuga ko M23 yamaze gufata ahari defense ya FARDC na Wazalendo yarindaga  umujyi wa Kitshanga ndetse mukanya kari buze, ngo  Intare za Sarambwe zikaba zishobora gusesekare mu mujyi rwagati wa Kitshanga ahazwi nko kuri Rond point, ngo kuko ziri kurwanira ku muvuduko wo hejuru .

Kugeza ubu  n’uko imirwano ikomeye iri kubera muri Kitshanga ndetse M23 ikaba yamaze gufata igice kinini kigize akaga gace mu gihe FARDC na Wazalendo bari gukizwa n’amaguru berekeza Mweso n’ahandi.Kugeza ubwo twabagezagaho iyi nkuru, ntabwo haramenyekana  abaguye muri iyi mirwno ku mpande zombi.

Kanda hano wumve icyo M23 yavuze

Related posts