Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

M23 noneho yamperuka yatangarije abanya Goma irayisohoje. uyumugoroba bariye karungu. soma witonze amakuru ari kurugamba!

Abarwanyi ba M23 bariye karungu nyuma yaho bakoromberejwe n’ingabo za DR Congo kurubu aba barwanyi bakaba bamaze gushoza intambara simusiga yo kubohoza agace ka Goma ndetse bakaba batangaza ko badateze gusubira inyuma badakukanye umujyi wa Goma ngo ndetse nibirimba aba barwanyi barahita bakomeza bafate n’umujyi wa Bukavu ngo kuko bagomba kwereka ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi ko ari abasirikare b’umwuga bitandukanye nuko abifata. wakwibaza ngo iyintambara yaje ite ko hari hamaze igihe hariho agahenge ? Soma inkuruirambuye uraza kubisobanukirwa.

Nyuma yuko aba barwanyi bagabye igitero simusiga kubirindiro by’izingabo za DR Congo, haje kumvikana urusaku rw’amasasu menshi cyane mubirometero hazi 89 uturutse mumujyi wa Goma. aba barwanyi hatarashira nakanya aba barwanyi ba M23 baza kwigamba ko bamaze kwica abasirikare ba leta barenga 9 nyuma yuko bateguye igitero cyo kuba babohoza umujyi wa Goma.

Aganira na Goma news 24 dukesha ayamauru, umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma yigambye ikigitero ndetse ahita anatangariza abatuye umujyi wa Goma bafite ubwoba bwo kuyoborwa na M23 kuba bashaka aho bahungira ariko uyumuvugizi akaba yaje kongeraho ko aho bahungira hose ntacyo bivuze ngo kuko aba barwanyi bariteguye kuba bafata igihugu cyose ngo kandi ntamuntu numwe uzabahagarika.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba aba barwanyi baba badafite ubwoba bw’abasirikare b’abarundi baba barikuruhande rwa FARDC, uyumuvugizi yasubije ko imyiteguro ndetse nibikoresho bafite ngo niyo haza abavuye muri Reta zunze ubumwe z’amarika ngo aba barwanyi ntakizabasubiza inyuma ngo keretse leta yaCogo iramutse ifatiranye hakiri kare ikaba yaha aba barwanyi ibyo basaba byose ngo kandi nibamara gufata umujyi wa Goma na bukavu aba barwanyi noneho bazatangira kurwana bashaka ubwigenge bw’izintara bazaba bigaruriye ngo kuko ntibateze kurekura nagato.

Related posts