Leta ya Congo yatangije igikorwa cyiza ,yaba yateye intambwe yo kwiyunga n’ u Rwanda

 

Muri iki Cyumweru gishize , leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibinyujije mu gisirikare cyayo cya FARDC  yatangije ubukangurambaga mu gace ka Walikale  mu rwego rwo gushishikariza umutwe wa FDLR gushyira hasi intwaro.

 

Ibi biri mu byo leta ya Congo yumvikanye n’iy’Urwanda  mu masezerano yo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere muri rusange, akaba amasezerano yahagarariwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru aravuga ko hari gukoreshwa  amaradiyo  mu gutangaza ubutumwa bwo gushishikariza kwitanga ndetse bwanahinduwe  mu ndimi zitandukanye. Udupapuro turiho ubutumwa natwo twakwirakwijwe mu baturage kugira ngo ubutumwa bugere ku barwanyi ba FDLR.

Major Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’Akarere ka gisirikare ka  34  gakorera muri Walikale , avuga ko igihe kigeze ngo amahoro agaruke mu karere.Yatangaje ati: “Ubu butumwa bureba imitwe yose ya FDLR. Igihe kirageze cyo gushyira intwaro hasi no kwirinda kumena amaraso. Abarwanyi bose ba FDLR bagomba kwishyikiriza MONUSCO ku bushake kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo, u Rwanda. Turabasaba kutanga ikiganza kirambuye cy’abategetsi ba Congo ndetse n’Ingabo za RDC.”

 

Intumwa zo mu buyobozi bukuru bwa FARDC zoherejwe i Walikale kugira ngo zitegure iki gikorwa cyo kwitanga ku bushake kw’aba FDLR. Izi ntumwa ziyobowe na Lt. Col. Tassy, ​​zahamagariye amatorero akorera i Walikale kugira uruhare muri ubu bukangurambaga kugira ngo bigende neza.Uko igikorwa giteye,  abarwanyi bazitanga bafite amahitamo yo guhitamo igihugu cy’ubuhungiro aho bazajyanwa na MONUSCO, niba badashaka gusubira mu Rwanda. Ubu bukangurambaga niburangira, abatazumvira uyu muhamagaro bazahatirwa gutahuka n’ingabo za leta.